
Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce basabye inzego z’umutekano zo mu Mujyi wa New York gufunga imihanda imwe n’imwe ikikije aho ubukwe buzabera muri Madison Square Garden mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo bwite no kugabanya amahirwe y’itangazamakuru yo kubafata amashusho batabiherewe uburenganzira ndetse no kugira ngo umutekano w’abazitabira icyo gikorwa uzarusheho gukazwa.
Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce batumiye abantu 1200 mu bukwe bwabo buzabera mu nyubako ya Madison Square Garden tariki ya 3 Nyakanga 2026.
Bahisemo gukorera ubukwe muri iyi nyubako mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru rishobora kubaca mu rihumye, rikabafata amashusho.
Taylor na Kelce bamaze gusaba Polisi ya New York kuzafunga imihanda iri hafi ya Madison Square Garden mu rwego rwo gukaza umutekano w’abazataha ubu bukwe.





