
Umutoza Didier Gomes Da Rosa umufaransa wigeze gutoza muri Rayon Sports muri 2013-2014 ndetse akabasha no kwegukana ibikombe bitandukanye yagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Sierra Leone, akazi aragatangira akina na Liberia itozwa na Mohamed Adil Erradi wahoze muri APR FC .
Didier Gomes Da Rosa waherukaga gutoza ikipe ya Al-Adalah yo muri Saudi Arabia kuri ubu yamaze kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sierra Leone aho agomba gutangira kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Afurika 2027.
Uyu mutoza wakunzwe cyane mu Rwanda ubwo yatozaga ikipe ya Rayon Sports aho benshi bemeza ko yari umutoza uzwiho kugira amayeri menshi mu mukino ndetse no gutoza abakinnyi kugira umupira usukuye.
Didier Gomes Da Rosa akaba agiye gutangira akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Sierra Leone aho agomba gutangirira ku mukino wa gicuti ugomba kumuhuza na Liberia nayo itozwa na Mohamed Adil Erradi wahoze muri APR FC .




