
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko ikipe ye idatinya Zamalek SC, ndetse ko mu gihe aya makipe azahura mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora ya CAF Champions League, APR FC izaba igamije kuyisezerera.
Ibi Taleb yabivuze nyuma y’uko APR FC itsinze Les Aigles du Congo ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026.
soma indi: APR FC yasezereye Les Aigles du Congo, ikomeza muri CAF Champions League
Iyi ntsinzi yafashije APR FC gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, nyuma yo gutsinda Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Taleb yavuze ko APR FC yubaha buri kipe ihura na yo, ariko ko intego yayo ari ugukomeza mu irushanwa no guhatanira kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati: “Twubaha buri mukinnyi duhangana na we, ariko intego yacu irasobanutse. Nitureba na Zamalek, tuzajya kuyisezerera. Nta kipe dutinya kuko twizera ubushobozi bwacu, akazi dukora n’intego dufite.”
Taleb kandi yavuze ko Zamalek ari ikipe ikomeye kandi ifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ariko ashimangira ko amateka atari yo atsinda imikino.
Ati: “Zamalek ni ikipe nini ifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ariko amateka ntabwo atsinda imikino. Natwe dufite intego. Turashaka kugera mu matsinda kandi tugatuma APR ishimwa. Uko ikipe izaza kose, tuzayitegura neza kandi turwanire itike.”
APR FC na Zamalek SC zisanzwe zifitanye amateka yo guhurira muri CAF Champions League.
Mu 2004, APR FC yasezereye Zamalek, ariko nyuma y’imyaka ine, mu 2008, iyi kipe yo mu Misiri iza kwihorera, isezera APR FC muri iri rushanwa.
Zamalek yo yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gusezerera AS Port yo muri Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 6-1.
Kuri iyi nshuro, APR FC izaba ishaka kongera kwandika amateka meza imbere ya Zamalek, mu gihe ikipe yo mu Misiri yo izaba ishaka gukomeza urugendo rwayo muri CAF Champions League.






