
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa.
Vestine na Idrissa bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena. Nyuma y’umwaka urenga bakoze ubukwe, Vestine yitabaje urukiko asaba gatanya n’umugabo we.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye iburanisha rya mbere ry’uru rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Vestine na Idrissa bombi bahagarariwe n’abanyamategeko babo, kuko batari bahari.
Amakuru avuga ko Vestine yasabye gatanya nyuma y’ibintu bitandukanye batumvikanagaho, mu gihe Idrissa atifuza ko umubano wabo urangizwa no gutandukana.
Mbere y’aya makuru, Vestine yari yarigeze gutangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari mu bihe bikomeye ndetse ko yicuza amwe mu mahitamo yakoze. Yavuze ko mu gihe azongera guhitamo uwo bazabana, azabanza kumumenya neza uwo bagiye gushyingiranwa ,gusa icyo gihe yaje gusiba ubwo butumwa n’amwe mu mafoto yari afitanye na Idrissa.
Ishimwe Vestine na murumuna we Dorcas bazwi cyane mu muziki wa Gospel, aho bamaze imyaka bakora indirimbo n’ibitaramo bitandukanye,aho mri iki gihe barimo kubarizwa mu gihugu cya Canada.





2 thoughts on “Ishimwe Vestine yitabaje urukiko asaba gatanya”