
Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, wahoze areberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas, yahishuye uko yigeze kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego yari yaregwemo n’umugabo wa Vestine, Idrissa Ouedraogo.
M. Irene yabivuze mu kiganiro cyamaze isaha n’iminota 18, cyanyuze kuri YouTube Channel ye ya MIE Empire, aho yagarutse ku bibazo bitandukanye byagiye bimuvugwaho bifitanye isano na Vestine n’umugabo we.
M. Irene yavuze ko RIB yamuhamagaye kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cyamushinjaga gucuruza abantu, cyari cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo.
Ishimwe Vestine yitabaje urukiko asaba gatanya
Yasobanuye ko yagiye muri RIB, agatanga inyandiko mvugo, anagaragaza ko umuntu yavugwaga muri icyo kirego yari umuntu mukuru kandi ko amakuru ye yari ahari.
Ati: “Nagiye muri RIB, nkora inyandiko mvugo. Narababwiye nti uwo muntu muvuga ko nacuruje ni umuntu mukuru, nimero ye ngiyi, mumuhamagare.”
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko Vestine yahamagawe na RIB, akabasobanurira impamvu yari yaragumye muri Canada.
M. Irene kandi yahakanye amakuru avuga ko ari we wahuje Vestine n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo.
Yavuze ko na we yatunguwe no kumva Vestine amubwira ko afite umukunzi kandi ko bitegura kurushinga, bityo ko atari we wabahuje nk’uko bamwe babivuga.
M. Irene yavuze ko yigeze kugisha Vestine inama yo kubanza gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo cyo gushinga urugo. Icyakora, amaze kubona ko Vestine yari yafashe umwanzuro, yahisemo kumushyigikira.
Vestine na Idrissa bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko Vestine yatanze ikirego asaba gatanya.
Ku rundi ruhande, Idrissa na we yasabye urukiko ko yahuzwa n’umwana bivugwa ko ari uwe, anasaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari se w’uwo mwana.
M. Irene kandi yahakanye ibimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, birimo ibitekerezo by’abantu bavuga ko ashobora kuba ari se w’umwana wa Vestine.
Yavuze ko atifuza gutanga ibisobanuro byinshi kuri ibyo birego, anashinja bamwe mu bamusebya kuba babikora bashaka inyungu z’amafaranga.
Mu gusoza, M. Irene yasabye abantu kugabanya amagambo bavuga kuri Vestine, ashimangira ko uyu muririmbyikazi ari mu bihe bikomeye kandi ko akeneye amahoro.



