
Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, aho abayitabiriye batangaje ko Perezida William Ruto igihe cye ku butegetsi cyarangiye ndetse ko ashobora kutongera gutorerwa kuyobora igihugu nyuma y’amatora ya 2027.
Iyi myigaragambyo yabaye ku Cyumweru iyobowe na Senateri Edwin Sifuna, umwe mu banyapolitiki bakomeje kugaragaza ubushake bwo guhatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2027.
Sifuna, ufite imyaka 44, amaze igihe akusanya abamushyigikiye, cyane cyane mu baturage bafite ibibazo by’imibereho n’abamagana ruswa, imisoro ndetse n’ibindi bibazo bya politiki biri mu gihugu.
Imyigaragambyo yatangiriye ku rusengero rwo mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo, aho amagana y’abashyigikiye Sifuna bari bateraniye mu gihe polisi yari yoherejwe ahabereye igikorwa kugira ngo icunge umutekano.
Nyuma yaho, umutwe wa Linda Mwananchi, uhuriyemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Sifuna, Babu Owino na James Orengo, wateguye urugendo rwanyuze mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Nairobi.
Abantu benshi bari ku mihanda bategereje kubona Sifuna n’abandi banyapolitiki bari bayoboye urugendo. Ubwo imodoka z’abayobozi zageraga aho bari, Sifuna yakiriwe n’amashyi n’impundu.
Mu gihe yari imbere y’abamushyigikiye, Sifuna yerekanye isaha yari yambaye ku kuboko, mu buryo bwumvikanishaga ko igihe cya Perezida Ruto ku butegetsi cyageze ku musozo.
Sifuna yabwiye abamushyigikiye ati: “Abaturage ba Kenya baravuga bati ‘Nyakubahwa Ruto, igihe cyawe cyarangiye.’ Baravuga ko akwiye kuyobora manda imwe gusa.”
Joshua Kebwago, umwe mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yari yaje kureba Sifuna kuko amubonamo umuyobozi ushobora kuzana impinduka mu gihugu.
Ati: “Ntegereje ko Perezida wanjye, Sifuna, ahagera.”
Kebwago yavuze ko yifuza ko Sifuna yazamura imibereho y’abaturage bafite amikoro make, akagabanya imisoro ndetse n’ibiciro by’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Iki gikorwa cyasorejwe mu burasirazuba bwa Nairobi, ahari hateraniye abantu ibihumbi byinshi bari baje kumva ijambo ry’abanyapolitiki batandukanye.
Nubwo iyi myigaragambyo yagenze mu ituze ahanini, ibibazo by’umutekano bikomeje gutera impungenge mu bikorwa bya politiki muri Kenya, cyane cyane mu gihe igihugu cyegereje amatora ya 2027.
Mu byumweru bishize, Sifuna yakoze ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu agamije gukusanya abamushyigikiye. Izi gahunda ariko zagiye zihungabanywa n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro, bamwe bagaba ibitero ku bayoboke be ndetse no ku banyamakuru.
Abanyapolitiki bo mu mpande zitandukanye za politiki muri Kenya bakunze gushinjwa gukoresha amatsinda y’urubyiruko mu bikorwa byo kubarinda cyangwa guhangana n’abo batavuga rumwe, ibintu bishobora guteza imvururu.
Ku wa Gatandatu, itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko amagana y’abantu bahungabanyije mitingi ya Visi Perezida Kithure Kindiki yabereye mu Ntara ya Embu, aho abigaragambyaga banahanganye na polisi.
Human Rights Watch yatangaje ko abantu batandatu bishwe, abandi benshi bagakomereka mu bitero byagabwe ku nama z’imiryango itegamiye kuri Leta n’imitwe ya politiki mu mezi ashize.
Carine Kaneza Nantulya, umuyobozi wungirije wa Human Rights Watch muri Afurika, yavuze ko ubwinshi bw’urugomo mu gihe Kenya itangiye kwinjira mu gihe kibanziriza amatora bushobora gutuma igihugu gisubira mu bihe by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu byagiye bigaragara mu matora yo mu bihe byashize.
Yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umuco wo kudahana ibyaha uhagarare, ndetse n’abakoresha urugomo mu bikorwa bya politiki bakabiryozwa.






