
Saudi Arabia yahagaritse by’agateganyo imikorere y’umuyoboro wayo w’ingenzi wa peteroli uhuza uburasirazuba n’uburengerazuba bw’igihugu, nyuma y’igitero cyagabwe ku bice byawo biri mu turere twa Riyadh na Madinah.
Minisiteri y’Ingufu ya Saudi Arabia yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nk’ingamba zo kwirinda, nyuma y’uko ibitero byateje imvune ku bantu batari bake.
Iyi Minisiteri yavuze ko amakuru mashya ajyanye n’igihe uyu muyoboro uzongera gukora azatangazwa nyuma, ariko ntiyatangaza igihe nyacyo ibikorwa byawo bizasubukurirwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko uyu muyoboro wagabweho ibitero bya drones byaturutse muri Iraq. Riyadh kandi yatangaje ko, kuri ubu, itazihorera kuri icyo gitero nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Iraq ayisabye kwirinda kugira icyo ikora mu rwego rwo kwihorera.
Uyu muyoboro wa kilometero 1,200 utwara peteroli iva mu bigega bikomeye bya Saudi Arabia biri mu burasirazuba bw’igihugu, ikayigeza ku cyambu cya Yanbu ku Nyanja Itukura.
Ni umuyoboro w’ingenzi kuri Saudi Arabia, kuko utuma iki gihugu gikomeza kohereza peteroli ku masoko mpuzamahanga mu gihe ubwikorezi bunyuze mu Nyanja ya Hormuz bushobora guhura n’imbogamizi.
Igitero cyagabwe kuri uyu muyoboro kibaye mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano. Umutwe wa Houthi ushyigikiwe na Iran na wo umaze iminsi ugaba ibitero bya missiles na drones ku bikorwa by’ingufu muri Saudi Arabia.
Ibi bikomeje gutera impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, kuko Saudi Arabia ari kimwe mu bihugu by’ingenzi ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Ku wa Gatanu, igiciro cya Brent crude cyafunze kuri 104.56$ kuri barrel, nyuma yo kuzamuka hejuru ya 8% mu cyumweru.
Umuyoboro wa East-West umaze igihe ukoreshwa nk’inzira y’ingenzi ifasha Saudi Arabia kugabanya kwishingikiriza ku nzira ya Strait of Hormuz. Iyi nzira yo mu nyanja ni ingenzi cyane ku bucuruzi bwa peteroli ku isi, ariko amakimbirane yo mu karere akomeje gutera impungenge ku mutekano w’amato ayinyuramo.
Uyu muyoboro kandi wari wagabweho igitero muri Mata, ariko Saudi Aramco, kompanyi y’igihugu ishinzwe peteroli, yashoboye gusubizaho ibikorwa mu gihe gito.
Kuri iyi nshuro, Riyadh yavuze ko amakipe y’abatekinisiye n’abashinzwe ubutabazi yahise atabara kugira ngo asuzume umutekano w’umuyoboro kandi akumire izindi ngaruka.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibikorwa by’uyu muyoboro bidahise bisubukurwa, bishobora kongera igitutu ku isoko rya peteroli no gutuma ibiciro bikomeza kuzamuka, cyane cyane mu gihe inzira nyinshi z’ubwikorezi bwo mu nyanja muri ako karere zikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.






