
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, yayoboye inama y’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yibandwaho gahunda n’ingamba zigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDB, aho hasuzumwe gahunda n’ibikorwa by’iki kigo, by’umwihariko ingamba zo gukomeza gukurura no korohereza ishoramari, guteza imbere ubucuruzi n’ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri iyi nama hanasuzumwe uburyo u Rwanda rwakomeza kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera no gushyiraho uburyo bufasha ishoramari gukura.
RDB ifite inshingano zo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, ikangurira abikorera gushora imari mu gihugu ndetse no gufasha abashoramari n’ibigo by’ubucuruzi kubona ahantu horohereza ibikorwa byabo.
Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe “gukomeza gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo, kubazwa inshingano no guhora hanozwa imikorere”, kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba ahantu heza ku bashoramari ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere rishingiye ku ruhare rw’abikorera, ishoramari no kwagura ubucuruzi, bikaba ari bimwe mu byitezweho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.






