
Cristiano Ronaldo yafashe mu mugongo mugenzi we Lionel Messi bamaze imyaka irenga 15 bahanganye muri ruhago y’lsi.
Mu butumwa Cristiano yashyize ku ifoto ya Lionel Messi ari kumwe na se Jorge Messi uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yagaragaje ko amuhobeye cyane mu bikomeye arimo.
Yagize ati “Ndaguhobeye cyane wowe n’abawe muri ibi bihe bikomeye, Leo imbaraga nyinshi.”
Uretse Cristiano Ronaldo kandi abakinnyi benshi mpuzamahanga yaba abakinanye na Messi ndetse n’abamubonye mu kibuga benshi bamufashe mu mugongo cyane binyuze mu butumwa.








