
Umuhanzi The Ben yagiye kuri konti ye ya Instagram ashyiraho ubutumwa bugaragaza ko yishimiye iminsi igiye kuza.
Iminsi The Ben avuga irimo guha abakunzi be indirimbo “Insha’Allah” yavuze igiye kuza vuba, guhura kandi n’abantu mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, akazajya muri Uganda ndetse no mu Burayi.
SOMA: The Ben agiye gusubiza abakunzi be
Uretse ibi kandi uyu muhanzi yanateguje ko mbere y’uko uyu mwaka urangira azatanga indirimbo zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi mbere ya tariki ya 1 Mutarama 2027 haba “The Nu Year Groove” ku nshuro ya gatatu.
Uyu muhanzi si kenshi uzabona yashyize hanze ibihangano byinshi gusa ntajya asiba kuza mu mitwe y’inkuru.




