
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryafashe icyemezo cyo gukuraho ku mugaragaro inkunga ryahaga Gianni Infantino mu matora yo kongera kuba Perezida wa FIFA. Ibi byiyongera ku gitutu gikomeje kwiyongera ku buyobozi bwe buri mu bibazo.
FA izandikira FIFA iyimenyeshe ko itagishyigikiye ko Infantino yiyamamariza manda ya kane, nyamara mbere yari yaramwemereye inkunga. Icyemezo cyayo gikurikiye icyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Wales (FAW) na ryo ryafashe cyo kumwambura inkunga.
Biteganyijwe ko n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bizakurikira uwo murongo, mu rwego rwo kumusaba kuva ku buyobozi. Mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Finlande ni ryo ryabaye irya mbere rikuyemo inkunga yaryo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian, ibihugu bigize UEFA byari bimaze igihe bitegura gukuraho icyarimwe amabaruwa yashyigikiraga Infantino. Mu mashyirahamwe 55 agize UEFA, hasigaye atanu gusa atari yari yamaze gutanga inkunga mbere y’uko hamenyekana umugambi we wo kugurisha imigabane mu gikombe cy’Isi (World Cup).
Nubwo FA yari isanzwe ishyigikiye Infantino, yakomeje kwamagana gahunda ye yiswe FIFA Forward Enterprise (FFE), haba mu ruhame no mu biganiro by’imbere mu nzego. Ku wa Gatandatu, FA yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse kandi ridaca ku ruhande ku buyobozi n’imiyoborere ya FIFA. Gukuraho inkunga rero ni indi ntambwe ikomeye yerekana kutamwishimira.
Nubwo FA yafashe umwanzuro ukomeye, ntabwo biteganyijwe ko izatangaza ibaruwa yayo mu ruhame. Impamvu ni uko hari icyizere ko ibindi bihugu byo ku yindi migabane na byo bizafatanya muri uwo mugambi wo gukuraho Infantino. Mu Burayi biroroshye kubona abamurwanya, ariko ejo hazaza he hashobora guterwa n’icyemezo cy’ibihugu byo muri Aziya no muri CONCACAF, aho ibitekerezo ku buyobozi bwe bitarahuza.
Ku wa Mbere mu gitondo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Wales (FAW) ryemeje ko ritagishyigikiye Infantino. Ryagize riti:
“FAW iratangaza ko ikuyeho inkunga yahaga Gianni Infantino mu kwiyamamariza kongera kuba Perezida wa FIFA muri manda ya 2027–2031.”
Ryavuze ko ibibazo biherutse kugaragara mu miyoborere myiza, imikorere, ubuyobozi, indangagaciro, imikoranire n’abafatanyabikorwa, itumanaho ndetse no gufata ibyemezo byiza, byatumye ritakimugirira icyizere cyo gukomeza kuyobora umupira w’amaguru ku isi. Ryongeraho ko kutashyira imbere inyungu z’umupira w’amaguru ari ikosa ridashobora kwihanganirwa.
Abayobozi b’umupira w’amaguru muri Wales bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Infantino. Mu nama yabaye ku wa Kane ushize, Laura McAllister, visi perezida wa UEFA, yasabye ko ibihugu by’i Burayi byakwanga kwitabira amarushanwa ya FIFA mu gihe Infantino atahagarika gahunda ya FFE. Ibyo byatumye ibihugu byinshi byumvikana ko uwo mugambi utagishoboka.







