
Rod Liddle, wari umwanditsi w’inkingi ya mwamba mu binyamakuru The Sunday Times na The Sun, yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko nyuma yo kurwara igihe gito, nk’uko umuryango we wabitangaje.
Uyu munyamakuru wari umaze imyaka myinshi akora mu itangazamakuru yatangiriye umwuga we mu kinyamakuru South Wales Echo. Mu rugendo rwe rurerure rw’umwuga, yakoreye ibinyamakuru birimo The Guardian, The Sunday Times, The Spectator na The Sun, ndetse yanayoboraga ikiganiro cye kuri Times Radio.
Liddle yapfiriye mu Bitaro bya The James Cook University Hospital biherereye i Middlesbrough ku mugoroba wo ku Cyumweru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na News UK, abana be Wilder, Tyler na Emmy bagize bati:
“Twese twababajwe cyane kandi dutunguwe no kubura umubyeyi wacu mwiza mu buryo butunguranye. Yatureze nk’uko benshi babyibwira: adutoza kugira amatsiko yo kumenya ibintu, kuba intwari no guhora tugira urwenya.
No mu byumweru bya nyuma yari amaze mu bitaro, yakomeje kuba umuntu usetsa kandi akomeza abandi, ntiyigeze yemera ko uburemere bw’uburwayi bumugaragaraho.
Yadusigiye umurage twese twishimira cyane, kandi azahora ari urugero rw’uburyo bwo kubaho ubuzima budasanzwe.”
Liddle wahoze ari umwanditsi mukuru wa gahunda ya Today ya BBC Radio 4 yari azwiho kutajya ahuza n’abandi mu bitekerezo, ndetse yabaye umunyamakuru wa mbere wanditse blog yo kuri internet yamaganwe n’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’itangazamakuru.
Mu mwaka wa 2010, Press Complaints Commission yemeye ikirego cyatanzwe nyuma y’uko Liddle yari yanditse ku rubuga rwa The Spectator avuga ko “ubwinshi bw’ibyaha by’urugomo bibera i Londres bikorwa n’abasore bakomoka mu miryango y’Abanyafurika n’Abanya-Caribbean.” Iryo jambo ryateje impaka zikomeye.
Mu gihe yari ayoboye gahunda ya Today, ni we wahaye akazi Andrew Gilligan, umunyamakuru wa BBC wanditse inkuru yo mu 2003 yavugaga ko Guverinoma y’u Bwongereza yari yarakabije amakuru yari yatanze ku ntwaro za kirimbuzi za Iraq kugira ngo ishyigikire intambara.
Liddle yavuye muri BBC mbere y’uko iyo nkuru ya Gilligan itangazwa.
Nyuma yaho yanenze cyane raporo ya Lord Hutton yakozwe nyuma y’urupfu rwa Dr David Kelly, impuguke mu by’intwaro, iyo raporo ikaba yari yemeje ko Guverinoma itari yarabeshye ku mpamvu z’intambara ya Iraq.
Ubuzima bwe bwite na bwo bwagiye buvugisha abantu, cyane cyane ubwo yatandukanyaga na Rachel Royce, bari bamaranye imyaka 11 kandi bafitanye abana babiri, akajya kubana n’undi mukobwa wari ufite imyaka 23 witwa Alicia Munckton, wahoze ari umwakirizi muri The Spectator.
Nyuma yaho yakoze ikiganiro kivuga ku gucana inyuma mu bashakanye, aho yavugaga ko abagabo bafite kamere ibasunikira kutaba indahemuka.
Umuyobozi w’ishyaka Reform UK, Nigel Farage, yavuze ko urupfu rwa Liddle ari “inkuru ibabaje cyane.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yagize ati:
“Birababaje cyane kumva ko Rod Liddle atakiri kumwe natwe. Yari umwe mu banditsi b’inkingi bakomeye Westminster yagize. Azakumburwa cyane.”
Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abaconservateurs, Kemi Badenoch, na we yavuze ko urupfu rwa Liddle “rubabaje umutima.”
Yagize ati:
“Mbabajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Rod Liddle. Nabuze amagambo yo gusobanura agahinda mfite. Ni igihombo ku itangazamakuru, ku basomyi be, ariko cyane cyane ku nshuti n’umuryango we.
Nari narabuze inkingi ze n’ijwi rye kuri radiyo, nibwiraga ko yafashe ikiruhuko. Aruhukire mu mahoro, Rod. Tuzaguhora twibuka.”
Umuyobozi Mukuru wa News UK, Rebekah Brooks, yavuze ko abantu bose bakorana na News UK batunguwe kandi bababajwe cyane n’urupfu rwe.
Yagize ati:
“Rod yari umunyamakuru udasanzwe, ufite impano ikomeye, utinyuka kuvuga ibitekerezo bye kandi ufite ubuhanga budasanzwe. Yagize uruhare rukomeye mu itangazamakuru ry’u Bwongereza mu myaka myinshi.”
Ben Taylor, umwanditsi mukuru wa The Sunday Times, yavuze ko Rod yari umuhanga cyane mu gukoresha amagambo, akandika inkuru zasobanuraga neza ibibazo n’ibitangaje biboneka mu buzima bwa buri munsi, kandi ko inkingi ye ari yo benshi batangiragaho gusoma buri Cyumweru.
Victoria Newton, umwanditsi mukuru wa The Sun, yavuze ko Rod yari umwanditsi w’inkingi w’umuhanga, utagira ubwoba kandi wakundwaga cyane n’abakozi bose b’icyo kinyamakuru.
Yongeyeho ko yari umuvugizi ukomeye w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ko nta ngingo yatinyaga kwandikaho, kandi ko yari azahora yibukwa kubera ubwenge bwe, urwenya rwe n’ubushobozi bwe bwo gusesengura politiki.
Tim Levell, umuyobozi wa gahunda za Times Radio, yavuze ko igihe Rod yatangiraga ikiganiro cye, yahitaga akurura abamwumvaga kubera urwenya rwe, ubumenyi bwe bwinshi n’uburyo bwihariye yatangagamo ibiganiro.
Yavuze ko ikiganiro cye cyongeraga ibyishimo ku wa Gatandatu mu gitondo, kandi ko azakumburwa cyane.







