
APR FC yatsinze Grade Républicaine ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda C iherereyemo, ariko imibare ikomeza kuba myinshi yo kugera muri 1/2 cay CECAFA.
Ni umukino watangiye mu minota 10 ya mbere APR FC irusha cyane ikipe Grade Républicaine, kuko muri iyo minota APR FC yabonye mo koruneri 2 ariko ntiyabasha guhita izibyaza umusaruro.
Nyuma y’iminota 10 Grade Républicaine yabaye nkikangutse igaruka mu mukino ndetse inatangira kwataka izamu rya APR FC.
Ku munota wa 16 Quattra wa APR FC yagerageje gushota ishoti rya kure ariko umuzamu arikuramo.
APR FC yakomeje kwataka izamu rya Grade Républicaine maze ku munota wa 34 Quattra atsinda igitego cya mbere cya APR FC nyuma yogucika ba myugariro ba Grade Républicaine maze bakinga ko yaraririye ariko umusifuzi wari wamuteye imboni yemeza igitego.
Quattra wari wzonze cyane ba myugariro ba Grade Républicaine yaje kubona ikindi gitego yatsinze ku munota wa 40, mu gihe abantu bari batangiye kwizera ko igice cya mbere kiragiye ari ibitego bibiri bya APR FC, ku munota wa 2 w’inyongera muminota 4 yari yongeweho Mamadou Traore yaje gutsindira APR FC igitego cya 3.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego bitatu bya APR FC ku busa bwa Grade Républicaine.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya APR FC igifite inyota yogutsinda ibindi bitego ndetse no ku ruhande rwa Grade Républicaine nabo wabonaga ko batacitse intege ahubwo bataka cyane bashaka uko bakwishyura.
Ikipe ya APR FC yakoze impinduka aho Rubuguza jean Pierre yasimbuye William Togui naho Fidali yinjiye mu kibuga asimbuye Amani Micheli. APR FC yongeye gukora impinduka aho Mamadou Traore yasohotse mu kibuga asimbuye na Ngabonziza, Byiringiro Girbert yasimbuwe na Fitina Ombolenga ni mugihe Iraguha Hadji yinjiye mu kibuga asimbuye Quattra watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino.
Ikipe ya Grade Républicaine ku munota wa 87 yaje kubona igitego cy’impoza marira cyatsinzwe na Maarouf abass.
Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya APR FC kuri kimwe cya Grade Républicaine.
Kugirango APR FC ikomeze urasabwa iki?
Kugirango APR FC ikomeze irasabwa gutsinda Vipers SC ibitego 4-0 maze Gor Mahia igatsindwa na Grade Républicaine. Biramutse bigenze uku APR FC yazamuka ari iya mbere mu itsinda C kuko yaba ifite amanota 6 yaba inganya na Vipers SC ariko APR FC ikazamuka kubera yaba irusha ubwizigame bw’ibitego Vipers SC.
Ikindi gishoboka ni uko ikipe ya APR FC yatsinda Vipers SC maze ikagira amanota 6 maze Gor Mahia igatsinda Grade Républicaine hanyuma Gor Mahia ikaba iya mbere maze APR FC ikaba iya kabiri maze APR FC agetegereza ibizava mu itsinda B na C ku girango irebe ko yazamuka nk’ikipe yatsinzwe neza.








