
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ibitangazamakuru bikomeye ku Isi muri Siporo byatangaje ko Arsenal yatangiye gutekereza ku kuba yasinyisha Vinicius Junior, uri kumpera z’amasezerano ye muri Real Madrid.
Vin JR ni umukinnyi usanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Real Madrid.
Kugeza ubu nta biganiro birabaho hagati y’amakipe yombi, nkuko byatangajwe na sky sports dukesha iyi nkuru, ariko ubushake bwo kumushaka burahari kandi bufite ishingiro ku ruhande rwa Arsenal. Vinicius Jr ari mu bakinnyi bakina imbere Arsenal irimo gushaka, harimo na Julian Alvarez, Yan Diomande na Bradley Barcola na bo bari mu bo yifuza.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Brezil w’imyaka 26 yinjiye mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye; bityo rero, mu gihe batakumvikana ku masezerano mashya, Real ishobora kwemera kumugurisha aho kumureka akigendera ku buntu mu mpeshyi itaha.
Ikipe ya Arsenal irashaka kongera imbaraga mu bakinnyi bakina ku ruhande rw’ibumoso muri iyi mpeshyi, kandi kuba uyu mukinnyi ukomeye wo muri Brezil yaza muri iyi kipe byaba ari inyongera ikomeye cyane.
Vinicius Jr, yabaye uwa kabiri mu guhatanira igihembo cya Ballon d’Or mu 2024, ubu ari mu biruhuko nyuma y’uko yitwaye neza mu ikipe ya Brezili mu Gikombe cy’Isi.
Bamwe mu basesenguzi bakome mw’Isi bavuga ko bizwi neza ko Arsenal ishaka kongera imbaraga mu bakina ku ruhande rw’ibumoso muri iyi mpeshyi, ariko bakavuga ko kubona umukinnyi ukomeye wo muri Brezili nka Vinicius Junior, byaba ari igikorwa cyiza cyane.
Aya makuru y’uko ikipe ya Arsenal yatangiye gutera imboni Vinicius JR yanagarutsweho n’ibitangazamakuru bivuga imikino bikomeye mu isi birimo nka Sky sports n’ibindi.






