
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yifatanyije n’abandi ba Minisitiri b’Ubuzima bo muri Afurika ndetse n’abandi bayobozi mu nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku ngingo zirebana n’ubuzima ku mugabane.
Mu kiganiro cyahuje Abainisitiri n’abandi bayobozi, Dr. Butera yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye no gushora imari muri serivisi z’ubuzima, ashimangira uruhare rwa gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima (Mutuelle de Santé) mu gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuvuzi mu buryo bungana.
Yavuze kandi ku mavugurura akomeje gukorwa mu rwego rw’ubuzima agamije kwagura uburyo abaturage bose babona serivisi z’ubuvuzi bufite ireme kandi bubageraho nta vangura.
Minisitiri Butera kandi yashimangiye akamaro ko kongera ubushobozi bwo gukora imiti, inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika, guhuza amategeko agenga ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ubuvuzi, ndetse no kunoza uburyo bwo kubona imiti, inkingo n’ibikoresho byo gusuzuma indwara.
Yagaragaje ko gushora imari mu rwego rw’ubuzima atari ngombwa gusa mu kurengera ubuzima bw’abaturage, ahubwo ko ari n’umwanya wo guteza imbere ubukungu bwa Afurika no kubaka ubushobozi bwo kwihaza ku mugabane.








