
Abaririmbyi Humble Jizzo, Safi madiba na Nizzo Kaboss bari bagize itsinda rya Urban Boyz bongeye guhurira i kigali mu Rwanda nyuma y’imyaka 8 buri wese yihigira ku giti cye.
Mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga rishyira irya none ku wa Gatatu ni bwo Humble Jizzo wari uvuye muri Kenya na Safi Madiba wari uvuye muri Canada bageze ku kibuga cy’indege cya kigali i Kanombe bahasanga mugenzi wabo Nizzo Kaboss uba mu Rwanda wari waje kubakira.
Si Nizzo Kaboss gusa wari waje kwakira bagenzibe kuko hari hari n’abanyamakuru batari benshi bari baje kubakira ndetse n’itsinda ry’abayobozi ba EAP ritegura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.
Nizo ubwo yabazwaga n’itangazamakuru kukuba bakwongera gukorana nk’itsinda yirinze kugira icyo abivugaho avuga ko icyo bazakigarukaho nyuma.
Yagize ati “Byose birashoboka muri rusange navuga y’uko bigiye gushoboka byose, reka icyo ngicyo tuzakijyemo nyuma.”
Humber Jizzo ubwo yaginaraga n’itangazamakuru yavuze uko yiyumva kukuba bagiye guhurira ku rubyiniro nk’itsinda aho yavuze ko ntacyahindutse.
Yagize ati “Ni byiza, nkuko ubivuze imyaka ni umunane, ariko mu myaka umunane ntacyahindutse uko Urban Boyz uyizi kuri iyi nshuro ndizera ko ibyo tuzatanga ari byabindi noneho kuri iyi nshuro biraba binarenze. Abantu baradukumbuye natwe turakumburanye.”
Safi Madiba we avuko uko yiyumva kuba ageze mu Rwanda by’umwihariko arikumwe n’abavandimwe be yavuze ko yishimiye.
Yagize ati “Ndishimye ndanananiwe, ni uko niyumva ndishimye ndanananiwe.”
Aba bahanzi bageze mu Rwanda bitegura igitaramo cya MTN Iwacu Mizika Festival, batumiwemo kizabera mu Karere ka Rubavu tariki ya 1 Kanama 2026.
Muyoboke Alex nawe ni umwe mubari baje kwakira aba bahanzi bakunzwe cyane ubwo bakoreraga hamwe umuziki nk’itsinda rya Urban Boyz.






