
Umukinnyi Issah Yakubu ukomoka mu gihugu cya Ghana nyuma yo gutandukana na Police FC akaba yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Gorilla aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.
Gorilla FC yatangaje ko yasinyishije myugariro, Issah Yakubu watandukanye na Police FC. Gorilla FC isanzwe ifite ubwugarizi bwiza burimo Uwimana Kevin, Mussa Omar, Akayezu Jean Bosco n’abandi.
Issah Yakubu akaba Ari umwe mu bakinnyi basezerewe na Police ibashinja umusaruro nkene ndetse iyi kipe ikaba ifite gahunda yo kugura abandi bakinnyi b’abanyamahanga kugirango izabashe kwitwara neza muri shampiyona.
Issa Yakubu akaba yari amaze mu ikipe ya Police imyaka ibiri ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe yifashishaga gusa kuri ubu ikaba yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe.





