
Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe na benshi, Dr Thomas Muyombo wamamaye nka Tom Close, yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu rugendo rwe rwa muzika ari uko yatangiye gukora umuziki nk’imikino, ariko nyuma bikamuhindurira ubuzima, akavamo umuhanzi ukomeye.
Tom Close yabigarutseho avuga ku bintu bitandukanye byaranze urugendo rwe rwa muzika, kuva yinjira muri uru ruganda mu 2005.
Uyu muhanzi yavuze ko atakwicara ngo avuge ko hari ikintu gikomeye cyamubabaje mu muziki kugeza n’ubu kigihora kimugaruka mu mutwe, kuko umuntu ahura n’ibihe bigoye byinshi, ariko we akaba atarabonye ikibazo cyamusigira igikomere gikomeye.
Ati: “Nta kintu kidasanzwe navuga cyangoye kuko n’ubusanzwe na kamere yanjye si ndi umuntu ukunda gutinda ku bintu bitagenda.”
Tom Close yavuze ko ahubwo kimwe mu bintu byamushimishije cyane ari uko yatangiye umuziki awufata nk’imikino, ariko nyuma ukaza kumubera umwuga ndetse ukamugeza ku rwego rwo gukundwa n’abatari bake.
Ati: “Icyanshimishije ni uko natangiye umuziki nikinira birangira bikunze. Hari ukuntu umuntu atangira ari muri Studio kuko ubikunze bikarangira utangiye kugera hirya no hino mu gihugu ugakundwa.”
indi nkuru wasoma Tom Close yavuze igihe azongera guhura n’abakunzi be ku rubyiniro
Ku bijyanye n’ibihe atazibagirwa mu rugendo rwe rwa muzika, Tom Close yavuze ko ibyo atazibagirwa cyane ari ibitaraza, kuko agifite byinshi ateganya kugeza ku bakunzi be.
Tom Close ari kwitegura gushyira hanze album ye ya 10 yise ‘Sunshine’, ikaba izaba indi ntambwe mu rugendo rwe rumaze imyaka isaga 20 mu muziki.
Yinjiye mu muziki mu 2005, ubwo yari mu itsinda Afro-Saints, gusa iri tsinda ntiryaje kumenyekana cyane.
Mu 2007, Tom Close yatangiye gukora umuziki ku giti cye, ahereye ku ndirimbo ‘Mbwira Yego’, yahise ikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Iyi ndirimbo yabaye imwe mu nkingi zikomeye zamufashije gutangira urugendo rwo kwamamara no kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki Nyarwanda.



