
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Kayumba Darina ko yizeye ko umunsi umwe azabona umwanya wo kureba filime nto yamukozeho.
Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi.
Kayumba Darina, wabaye Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yari umwe mu bitabiriye iki kiganiro. Yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, avuga ko ibyo igihugu kimaze gukora bigaragarira buri wese.
Ati: “Mbere na mbere ndashaka kuvuga ko ari ugushima gusa. Nkorera ku mbuga nkoranyambaga. Mu by’ukuri ndashima ubuyobozi bwawe n’impinduka u Rwanda rukomeje kugaragaza.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rwishimira icyerekezo igihugu kirimo kuganamo ndetse n’amahirwe ruhabwa yo kugira uruhare mu kubaka igihugu no kuvuga inkuru zacyo.
Ati: “Nkatwe tukiri bato dutewe ishema n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo kuganamo kandi twishimira amahirwe duhabwa kugira uruhare mu kubaka igihugu, kuvuga inkuru zacu tukagira uruhare mu hazaza h’u Rwanda.”
Darina kandi yabwiye Perezida Kagame ko yakoze filime nto imuvugaho, amusaba kuzayireba igihe azabona umwanya.
Ati: “Nakoze na filime nto ikuvugaho, Imana nibishaka uzayireba. Imana nibishaka bizakunda.”
Perezida Kagame yamusubije mu buryo bugufi, amubwira ko yizeye ko umunsi umwe azabasha kureba iyo filime.
Ati: “Ndizera ko umunsi umwe nzabasha kuyireba.”
Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko n’abandi bitabiriye iki kiganiro gukomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere igihugu.
Yabijeje ko na Leta izakomeza gukora ibyo ishoboye kugira ngo ibafashe, avuga ko na we ubwe, igihe cyose hari icyo yabasha gukora mu gufasha mu bikorwa byabo, azagikora.




