
Umukinnyi wa Filime Atete Tasha Mwiza wamenyekanye nka Nyamwiza yatangaje ko umwana yabyaye yitereteye umusore ngo amutere inda nyamara badakundana bitewe nuko yabonaga ko yamukuraho umwana mwiza ariko ntakindi kintu yari amukeneyeho usibye umwana.
Nubwo bidakunze kubaho ko umukobwa yakwitereta umusore Nyamwiza yatangaje uburyo yitereteye umusore akeneye ko babyarana gusa aho nyuma yo kubyarana ariwe wasigaye wita ku mwana ari wenyine.
Nyamwiza akaba yatangaje ko yagize igitekerezo cyo kubyara gusa akabanza gutekereza kuwo babyarana byanatumye ageza igitekerezo cye ku musore amusaba ko yamutera inda gusa nawe akumva igitekerezo cye ubu umwana babyaranye akaba amurera wenyine.
Uyu mukinnyi wa Filime akaba asanzwe ari umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuburyo aganiramo ndetse no kudahisha ikimurimo.



