
Umunyamakuru wo mu gihugu cya Uganda Sheila Gashumba n’umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage bari mu bitabiriye ibirori by’akataraboneka by’ikipe ya Arsenal FC byo kwishimira igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza yegukanye nyuma y’imyaka 22. Ibi birori byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 i London mu Bwongereza.
Mu gihe ikipe ya Arsenal yishimiraga igikombe cya shampiyona yatwaye nyuma yo kumara imyaka myinshi itacyegukana umunyamakuru Sheila Gashumba na Tiwa Savage umuhanzi wo muri Nigeria bifatanyije n’abandi bafana i London kucyishimira.
Tiwa Savage n’umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga benshi batunguwe no kumenya ko Ari unufana wa Arsenal nyuma yo kugaragara i London mu muhango wo kwishimira iki gikombe.
Sheila Gashumba we akaba adasiba kugaragaza umunsi ku munsi ko yihebeye ikipe ya Arsenal dore ko numunsi yegukana iki gikombe yagaragaje amarangamutima ye.



