
Lil Wayne wagiye uvugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko mu ibanga rikomeye uyu muraperi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we uri mu kigero k’imyaka 20 y’amavuko kuzamura.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu muraperi w’imyaka 43 y’amavuko, umukobwa yambitse impeta aturuka muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa abaye uwa karindwi uvuzwe mu rukundo n’uyu muraperi, nyuma y’uko hari abandi bakundanye bagatandukana ndetse bamwe bakabyarana.
Lil Wayne yigeze kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli witwa La’Tecia Thomas batandukanye mu 2020, nyuma aza kwambika impeta umuhanzikazi Nivea, kuri ubu we bafitanye n’umwana w’umuhungu ndetse akaba yarakundanye n’uwitwa n’uwitwa Lauren London, ndetse akundana n’umuraperikazi Trina.



