
Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Lionel Richie, yongeye kugira ikibazo cy’ubuzima bituma ajyanwa mu bitaro i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari gukorerwa ibizamini bitandukanye birimo n’ibirebana n’imikorere y’umutima.
Lionel Richie w’imyaka 77 yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ahitwa The Muny i St. Louis ku wa 29 Kanama 2026.
Mu minota ya nyuma y’icyo gitaramo, Richie yasabye abo bari kumwe ku rubyiniro kumuzanira intebe, maze akomeza kuririmba indirimbo ye izwi cyane, All Night Long, yicaye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko Lionel Richie ubwe yahisemo kujya kwa muganga kugira ngo akorerwe ibizamini, mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwe buhagaze no kwirinda ko ikibazo yari afite cyakomeza gukomera.
Mu ntangiriro, hakekwaga ko uyu muhanzi yaba yagize ikibazo cyo gutakaza amazi menshi mu mubiri. Icyakora, amakuru yakurikiyeho yavuze ko abaganga bari no gukora ibizamini kugira ngo barebe niba nta kibazo afite kijyanye n’umutima.
Kugeza ubu, Lionel Richie cyangwa abamuhagarariye ntibarasohora itangazo risobanura neza ikibazo cy’ubuzima ari kuvurirwa.
Iki ni inshuro ya kabiri uyu muhanzi ahuye n’ikibazo cy’ubuzima mu mezi make ashize. Muri Kamena 2026, na bwo yagize ikibazo ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i St. Paul muri Minnesota, bituma ahagarika igitaramo kitarangiye.



