
Umuhanzi nyarwanda Dr Moyombo Thomas uzwi nka Tom Close, uheruka gushyira hanze album yise Sunshine, yavuze ku bahanzi Meddy na The Ben, avuga ko ari abahanzi beza kandi babereye u Rwanda.
Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe kinini mu muziki, bakamenyekana cyane binyuze mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe n’abantu benshi.
Nubwo Meddy nyuma yaje guhindura icyerekezo cy’umuziki we, akibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aracyafite umubare munini w’abakunzi.
Tom Close, mukuru w’aba bahanzi ndetse akaba yaranakoranye indirimbo na The Ben, yabwiye ISIMBI ko Meddy na The Ben ari abahanzi bafite impano kandi ko kuba bamaze igihe kinini bakunzwe ari ikimenyetso cy’ubuhanga bwabo.
Ati: “Icya mbere ni abahanzi beza ni nayo mpamvu ubatoranyije mu bandi ukabavuga kuko abo twatangiranye cyangwa bakoze mu bihe bya kera ni benshi. Kuba ari abahanga no kuba barakoze cyane ni byo bitumye bararambye. Ni abahanzi beza u Rwanda rukwiriye.”
Kugeza ubu, gukemura impaka z’uwarusha undi hagati ya Meddy na The Ben biracyagorana, kuko buri umwe afite abakunzi be benshi.
![Euphta N yavuze ku butumwa Imana yamushyize ku mutima mu ndirimbo nshya yise ‘Unyizere’[Video] 3 IMG_20260901_105610_979](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/09/IMG_20260901_105610_979.png)
![Sylvestre T yahaye ubutumwa abacitse intege mu ndirimbo nshya yise ‘Wamutima’[VIDEO] 4 IMG_20260901_010155_948](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/08/IMG_20260901_010155_948.png)


