![Euphta N yavuze ku butumwa Imana yamushyize ku mutima mu ndirimbo nshya yise ‘Unyizere’[Video] 1 IMG_20260901_105610_979](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/09/IMG_20260901_105610_979.png)
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Euphta N, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Unyizere’, igamije kwibutsa abantu ko Imana ari iyo kwizerwa, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye cyangwa batabona ibisubizo by’ibibazo bafite.
Euphta N avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku butumwa yumvaga Imana yashyize ku mutima we, cyane cyane ku bantu bahugiye mu gushaka iby’isi bikagera ubwo bayitera umugongo.
Yagize ati: “Imana yashyize mu mutima wanjye message ishaka kubwira isi, abantu bahugiye mu gushaka indamu zo mu isi, hanyuma bigatuma bayitera umugongo rimwe na rimwe.”
Uyu muhanzi avuga ko umuntu wizera Kristo akwiriye kwibuka ko Imana ari yo yonyine yo kwizerwa kandi ko ifite ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo umuntu atekereza.
Ati: “Umuntu wese wizeye Kristo, nifuza ko yongera guhishurirwa ko Imana ari yo yonyine yo kwizerwa kandi ifite ubushobozi. Ikintu Imana idashoboye ntikibaho.”
Euphta N kandi yihanganishije abantu banyura mu bihe bikomeye, abasaba gukomeza kwizera Imana kuko izi ibibazo byabo kandi ishobora kuba iri gukora nubwo batayibona.
Ati: “Nukuri yizere Imana nubwo atayirebesha amaso, ariko iri gukora.”
Yavuze ko ‘Unyizere’ ari ubutumwa bugenewe cyane cyane abihebye kubera gushaka iby’isi, akifuza ko indirimbo ye yabafasha kongera guhindukirira Imana.
Ati: “Intego yanjye ni uko ubutumwa buri muri ‘Unyizere’ bwahindura abantu, bigatuma bahindukirira Imana. Niyo yaba umwe gusa, ku Mana arahagije.”
Euphta N yavuze ko afite n’izindi ndirimbo nyinshi ziri mu rugendo rwe rwa muzika, kandi ko yifuza gukomeza gukorana n’abandi bahanzi kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku bantu benshi.
Yongeyeho ko Imana idatungurwa n’ibibazo umuntu aba arimo, bityo abacitse intege bakwiye kwihangana kuko ibihe bikomeye bashobora kuba banyuramo atari iby’iteka.
Ati: “Uwihenbye namubwira yihanganire bike ari gucamo, ni iby’akanya gato. Imana iri gukora, iri mu kazi.”
‘Unyizere’ ni indirimbo Euphta N yizeye ko izagera ku bantu benshi, ikabibutsa ko nubwo umuntu ashobora kutabona Imana, itajya ireka gukora kandi ihora ari iyo kwizerwa.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA EUPHTA N YISE UNYIZERE
![Sylvestre T yahaye ubutumwa abacitse intege mu ndirimbo nshya yise ‘Wamutima’[VIDEO] 3 IMG_20260901_010155_948](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/08/IMG_20260901_010155_948.png)



