
Nyuma yaho Ishimwe Clement wa Kina Music yemereye umuhanzi Gisa cy’Inganzo kumukorera indirimbo ndetse bagahita banatangira uwo mushinga kuri ubu indirimbo ” Birabareba ” ya Gisa cy’Inganzo yakozwe na Clement yamaze kujya hanze iri kumwe n’amashusho yayo.
Gisa cy’Inganzo nyuma yo gukorerwa indirimbo “Uruyenzi ” yamuhinduriye izina na Ishimwe Clement yongeye kumukorera indi ndirimbo yitwa ” Birabareba” ikaba yamaze kujya hanze iri kumwe n’amashusho yayo.
Mu minsi ishize nibwo ishimwe Clement yabajije abakunzi be niba yakongera gukorana na Gisa cy’Inganzo indi ndirimbo aho babyakiranye yombi ndetse umushinga w’iyi ndirimbo uhita utangira no gukorwa.
Gisa cy’Inganzo akaba asanzwe ari umuhanzi ukundwa n’abantu batandukanye bitewe n’ubuhanga bwe gusa akaba akunda kugarukwaho cyane ku bijyanye n’imyitwarire ye.



