
Etoile de l’Est FC yo mu karere ka Ngoma yamaze guhabwa ibaruwa ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda iyimenyasha ko igomba kuzakina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda 2026-2027 isimbuye Unity FC yari yabonye itike ariko ikaza gutangaza ko itazakina icyiciro cya mbere.
Unity FC yari yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere gusa iza gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubushobozi ibwira Ferwafa ko itazakina icyiciro cya mbere muri ubu ikaba yamaze kubiha umugisha isimburwa na Etoile de l’Est .
Etoile de l’Est ikaba nta gihe kinini gishize ovuye mu cyiciro cya mbere benshi my bakunzi bayo bakaba bategereje kureba niba kuri iyi nshuro iyi kipe izabasha kwihagararaho igatindamo cyangwa se niba izahita yongera igasubira mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Sunrise FC na Unity SC na Etoile de l’Est ni zo zamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (BK Pro League).



