
Muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer), kompanyi ya Apple TV ifite isoko ryo kuyerekana mu buryo bw’amashusho, yatangiye kugerageza kuyireka yifashishije telefoni.
Mu mukino wabaye ku wa 23 Gicurasi uhuza LA Galaxy na Houston Dynamo FC werekanwe hifashishijwe iPhone 17 zigera kuri 15.
Izi telefoni 15 zari zashyizwe mu mpande z’ikibuga maze zikajya zitanga amashusho bamwe babanje no kugira ngo ni iya camera zisanzweho.
Abarebaga aya mashusho ntibahise batahura ko yafashwe izi telefoni atari camera zabugenewe kugeza Apple TV yo ubwayo ibyitangarije. Amashusho y’uyu mukino yafashwe hifashishijwe iPhone 17 Pro Max, yongeye gutuma benshi bibaza niba telefoni zaba zigiye gusimbura camera zisanzweho.




