
Abakunzi n’umukino wa Basketball Rwanda bishimiye kubona RSSB Tigers BBC igera ku mukino wa nyuma wa BAL (Basketball Africa League) iri kuba ku nshuro ya Gatandatu.
RSSB Tigers yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa ya BAL, nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.
Undi mukino wa ½ cya BAL uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly Ly yo muri Libya, ku wa Kane.
SOMA:Minisitiri wa Siporo yasuye RSSB Tigers yitegura imikino ya nyuma ya BAL
Perezida Kagame ni umwe mu bifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi ba Basketball by’umwihariko abafana ba RSSB Tigers BBC yakoze aya mateka ku nshuro ya mbere initabiriye BAL.
Umukino wa nyuma wa BAL uzaba ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026 muri BK Arena aho iyi mikino n’ubundi imaze ibera kuva ku wa 22.





