
Icyamamare muri muzika Chris Brown ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa kane yabyaranye n’umukunzi we mushya witwa Jada Wallance ukora akazi ko kumurika imideli akaba ari umwana wa mbere Chris Brown abyaranye n’umukunzi we mushya.
Umuhanzi Chris Brown yagaragaje ibyishimo yatewe no kwibaruka umwana wa kane yabyaranye n’umukunzi we mushya aho ku mafoto Jada Wallance yashyize kuri Instagram ye yagaragaje ko yibarutse umwana we wa mbere na Chris Brown bamaze igihe bakundana.
Chris Brown na Jada Wallance ukomoka muri Jamaica akaba asanzwe akora akazi ko kumurika imideli batangiye kugaragara bari kumwe mu ruhame kuva mu 2024 gusa inkuru yuko bakundana itangira kuvugwa mu 2025.
Chris Brown wari usanzwe afite abana batatu kuri ubu uyu muhungu yibarutse akaba abaye umwana we wa kane.



