
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yaruciye ararumira ubwo yabazwaga niba ari umuyobozi kuri BTN TV akabihakana yivuye inyuma agatangaza ko ari umukozi usanzwe nyamara amakuru ahari akaba yemeza ko ari umuyobozi.
Ndahiro Valens Papy umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ukorera BTN TV yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba ari umuyobozi kuri BTN TV nyamara mu gihe amakuru ahari yemeza ko ari umuyobozi.
Ibi akaba yabitangaje mu kiganiro Sunday Choice ubwo yabazwaga niba ari umuyobozi kuri BTN TV nawe abihakana yivuye inyuma avuga ko ari umukozi usanzwe nk’abandi ibyo kuba umuyobozi ntabirimo.
Ndahiro Valens Papy akaba akunzwe cyane mu bijyanye no gutara inkuru mu baturage aho hari benshi bemeza ko ari nawe munyamakuru uyoboye abandi mu bijyanye n’amakuru yo mu baturage.




