
Kuri uyu wa Mbere Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB , Col (Rtd) Pacifique K. Kabanda, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Nyakubahwa Innocent Muhizi, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi ya Singapore, How Kwang Hwee.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gipolisi no guhangana n’ibyaha bigenda bivuka.
Intumwa z’u Rwanda zizanitabira inama iteganyijwe yiswe Milipol TechX Summit, igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga rigezweho.







