
Nyuma y’imyaka itandatu muri Uganda bisaba abantu gukoresha uburyo bwa VPN kugira ngo babashe kugera ku rubuga rwa Facebook, ubu amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko byavuyeho buri muntu yakoresha uru rubuga mu buryo busanzwe.
Mu bihumbi 2021 nibwo Guverinoma ya Uganda yari yahagaritse ikoreshwa rya Facebook mu cy’amatora y’umukuru w’igihugu, aho byavugwaga ko ifasha mu kubangamira amatora no gutangaza ibihuha.
Benshi mu batuye muri Uganda , bavuga bari bamaze igihe bakoresha uburyo bwa VPN busaba ko ukoresha telefoni cyangwa mudasobwa akora nk’uri mu gihugu cy’amahanga.
Ibi ariko na none byaba impamvu ituma bamwe basa n’aho baretse gukoresha uru rubuga ku buryo hari abavuga ko rutakibashishikaza.







