
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), Donald Trump, yatangaje ko agiye kugirana amasezerano na Iran kuri iki cyumweru, yitezweho guhita afungura Umuhora wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri Peterori bijya hirya no hino ku isi.
Gusa, nta cyizere Trump atanga ko Iran izemera gushyira umukono kuri amasezerano cyangwa kuyubahiriza, aho avuga ko nta guhendahenda Iran cyangwa kuyihonga amafaranga bizabaho, nk’uko uwamubanjirije muri manda ye ya mbere,
Barack Obama, yabigenje.
Itangazo Perezida Trump yashyize ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, rivuga ko amasezerano Barack Obama yagiranye na Iran, azwi nka “Joint Comprehensive Plan of Action(JCPOA), yari inzira yoroshye yo gutuma Iran ibona intwaro za kirimbuzi.
Kuba Iran yatunga izo ntwaro kirimbuzi bikaba ari byo Amerika na Israel bishyira imbere ko byatumye bagaba ibitero kuri Iran ku itariki ya 28 Gashyantare 2026, mu rwego rwo guhagarika uwo mugambi.
Perezida Trump avuga ko amasezerano Obama yagiranye na Iran muri 2015 yatangaga icyuho kuri Iran cyo kuba yarashoboraga kubona intwaro kirimbuzi mu myaka itandatu yakurikiyeho(muri 2021), iyo Trump atayahagarika muri 2018.
Trump yagize ati “Amasezerano njye nagiranye (ngiye gusinyana) na Iran atandukanye cyane n’ayo(ya Obama), ni urukuta rukomeye rubuza Iran kugira intwaro za kirimbuzi.”
Avuga ko mu byo bumvikanye na Iran, kuba yatunga intwaro za kirimbuzi bitakiri ngombwa, kandi ko itazazibona, yaba iziguze, izikoreye cyangwa yazibonye mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Trump yagize ati “Aya masezerano ateganyijwe gushyirwaho umukono ejo(ku Cyumweru), kandi akimara gusinywa, Umuhora wa Hormuz urahita ufungurirwa buri wese. Umubano dufitanye na Iran urihariye cyane, kandi uruta uwo ubutegetsi bwambanjirije bwagiranye na Iran.”
Avuga ko Obama yahaye Iran miliyari nyinshi z’amadolari ya Amerika, harimo agera kuri miliyari 1 na miliyoni 700, ariko we ngo nta mafaranga azatangwa muri aya masezerano mashya. Ni ibintu byateye urujijo abantu kuko Trump amera nk’uwishongora kuri Iran, agaragaza ko yemeye gusinya ku mpamvu zo gutsindwa mu ntambara.
Trump avuga ko igihe nikigera ibintu byaratuje, ingabo za Amerika zizajya gufata ibisigazwa by’ibikoresho bya kirimbuzi byatabwe munsi y’ubutaka bwa Iran n’indege za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Bombers zari zitwawe n’abapilote b’abahanga, kugira ngo ibyo bisigazwa bisenywe burundu. Icyo gikorwa kikazabera muri Iran cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avuga ko azakorana na Iran ndetse n’akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati mu gihe kirekire kiri imbere, kandi ko yizeye ko ibi bizagenda neza, vuba kandi mu mahoro.
Trump akaba yashoje itangazo avuga ko ibi nibitabaho, afite ubundi buryo bwa nyuma n’ubwo ngo yizeye ko butazakoreshwa.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi ba Iran, barimo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Esmaeil Baghaei, bagaragaje ko igihe nyacyo cyo gushyira umukono kuri ayo masezerano kitarumvikanwaho neza.






