
Amatike y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Jay-Z amaze mu muziki ari kurwanirwa ku isoko by’umwihariko mu gitaramo azakorera muri SoFi Stadium ku wa 23 Ukwakira 2026.
Ahagurishirizwa amatike bagaragaza ko imyanya izaba ihari ari ibihumbi 70 mu gihe abashaka amatike ku isoko bagera ku bihumbi 670.
Uyu mubyigano w’abashaka aya matike waje nyuma y’uko ibitaramo bitatu uyu mugabo agomba gukorera muri Yankee Stadium nabyo amatike yabyo ashize ku isoko. Ibi byo bizaba ku wa 10, 11 na 12 Nyakanga, hakaba n’icyo izakora ku wa 10 Nzeri 2026 muri Stade de France i Paris.





