
Yifashishije konti ye ya Instagram, Lugumi yanyuze ahatangirwa aragira ati “Rukundo rwanjye” arenzaho agatima, ku mafoto Alliah Cool yasangije abamukurira kuri Instagram ye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Nyuma y’iminsi micye bivugwa ko Lugumi Saidi na Alliah Cool baba bari mu rukundo ariko muri bo nta n’umwe urabigaragaza ku, uyu mugabo we byamwanze mu nda aca amarenga ko akunda Alliance uzwi nka Alliah Cool.
SOMA:Lugumi waharaye Mutesi Jolly ari gukurikira Alliah Cool
Ibi byabaye ikimenyabose cyerekana by’urukundo rwa Lugumi Saidi kuri Alliah Cool uzwi mu bijyanye no gukora ubushabitsi burimo gukina amafime.
Mu minsi ishize nibwo Lugumi yerekanye ko yaba ari mu rukundo na Alliah Cool nyuma yo gutangira kumukurikirana kuri konti ye ya Instagram ndetse na Alliah Cool agatangira agatangira kujya amukurikira.






