
Umuherwe Lugumi Saidi wo muri Tanzania, nyuma y’iminsi agararagaza urukundo afite Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, kuri ubu ntakiri mu bantu akurikira kuri Instagram.
Kuri ubu iyo urebye ku rubuga rwa Instagram rw’uyu muherwe ucuruza ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda, usanga akurikira kompanyi ye ndetse na Alliah Cool gusa.
Na none kandi icyo Mutesi Jolly na Alliah Cool bose bahuriyeho ni uko bakurikira Lugumi ku rubuga rwe.
SOMA:Mutesi Jolly yongeye guhembwa nk’umugore w’icyitegererezo muri Afurika
Uyu muherwe kandi ubu yamaze no kwerura yerekana ibisa n’urukundo akunda Alliah Cool, nyuma yo kujya ashyirwa ibitekerezo kuri Instagram ya Cool, agashyiraho ikimenyabose cyo gusomana.






