
Cristiano Ronaldo Jr uzuzuza imyaka 16 muri Kamena yakuze afite inzozi zo kuzakinana na se Cristiano Ronaldo mu ikipe imwe aho ikipe ya Al Nassr yabashije gukabya inzozi ze imwizeza ko umwaka utaha izamuzamura mu ikipe nkuru agakinana na se.
Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yamaze kwemeza ko umwaka utaha w’imikino izazamura Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 16 akaba gukabya inzozi ze zo gukinana n’umubyeyi we wanditse amateka akomeye muri ruhago.
Benshi mu bareba umupira w’amaguru batungurwa n’impano idasanzwe y’umwana wa Cristiano Ronaldo kuri ubu ukina mu ikipe y’abato ya Al Nassr aho kubera ubuhanga bwe agaragaza iyi kipe ikaba yemeje ko umwaka utaha igomba kumuzamura mu ikipe y’abakuru agakinana na se.
Benshi bakaba bafite amatsiko yo kuzareba umwana na se bakinana mu ikipe imwe uburyo bizaba bimezemo dore ko ari n’ibintu bidakunze kubaho.





