
Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo ugezweho cyane mu muziki wa Afurika, yavuze ko yajyaga yumva abantu bavuga ko Davido ari umuntu mwiza gusa ngo yabyemeye cyane ubwo bihuriraga ubwo bari muri Coachella.
Tyla avuga ko Davido yamwisabiye ko bakorana amashusho yo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “She did it again”, ndetse mu ijoro bayikoze ikara irebwe n’igice cya miliyoni.
Yaragize ati “Davido ni umuntu wicisha bugufi kurusha abandi bose nigeze guhura na bo. Numvaga byinshi bavuga ku kwicisha bugufi kwe ariko sinabyemeraga… kugeza ubwo duhuriye muri Coachella.”
SOMA:Album ihuriweho ya Davido na Chris Brown izajya hanze mu 2027
“Yambwiye ku mushinga ari gukoraho, nanjye mubwira ku ndirimbo yanjye, arambwira ngo yayumvise inshuro nyinshi.”
“Ntiyagarukiye aho… yanansabye ko dukora ‘promo’ yo kumfasha kuyamamaza. Twakoze video yo kubyina, maze mu ijoro rimwe gusa igera kuri ku bantu 560,789.”
Mu minsi ishize benshi bibazaga ku mubano wa Davido na Tyla, bagakeka ko uyu muhanzi uri muri batatu bakomeye muri Afurika, yaba yararakariye Tyla uherutse kumutwara igihembo muri Grammy Awards.





