
Mu 2022 ubwo Element yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi yise”Kashe”, Yago Pon Dat yavuze ko uyu muhanzi azaba mpuzamahanga ndetse ateguza n’abantu kuzirikana aya magambo.
Mu butumwa yanditse ahashyirwa ibitekerezo ku ndirimbo “Kashe” kuri YouTube, yagaragaje ko Element Eleeeh azaba ikirangirire.
Yaragize ati “Mbere y’uko ibi bihe biba birangira, yitwa Mugisha, naho ku rubyiniro yitwa Element. Muzibuke aya magambo. Azaba umuhanzi mpuzamahanga, kandi iyi ndirimbo “KASHE” izaba nini cyane.”
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Yago yavugaga ibihe mu gihe Isi yose muri rusange yavaga mu bihe bya COVID-19, ari nabwo Element yari atangiye gukorana nka Producer ndetse akaba n’umuririmbyi.
Uyu munsi wa none mu 2026, uretse kuba Element aheruka no guhembwa nka Producer mwiza muri Afurika mu bihembo bya AFRIMA, ni n’umwe mu bahangamuziki mpuzamahanga Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gafite.






