
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubaka amahoro, Interpeace, uvuga ko abagororwa ibihumbi 17 bakoze Jenoside barimo kurangiza ibihano bagataha, ariko ko bagomba kubanza gutegurwa kugira ngo badakora ibyaha bituma basubira gufungwa cyangwa bakaba bakwigirira nabi.
Bamwe muri aba bagororwa bazajya bamara igihe kibarirwa hagati y’amezi 6 n’umwaka mu kigo cyitwa ‘Halfway Home” kiri i Rwamagana, abandi bamare ukwezi kumwe mu magororero yabo bigishwa kandi berekwa uko hanze byifashe, kugira ngo nyuma yaho bazatahe batikandagira.
Interpeace ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bihumbi 120 byahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bifatanye isano na Jenoside, abarenga 87% batashye bamaze gukora imirimo nsimburagifungo yitwaga TIG, hakaba n’abahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.
Abasigaye bagera ku bihumbi 17 kugeza ubu bakiri mu magororero hirya no hino mu Gihugu, na bo barimo kurangiza ibihano, bakaba ngo bakeneye kubanza gutegurwa kwakira impinduka zabayeho muri iyi myaka irenga 30 bamaze bafunzwe.
Umuyobozi muri Interpeace ushinzwe ikurikiranabikorwa, Ernest Dukuzumuremyi, yasobanuye ibishobora kuba ku bantu barimo gufungurwa, mu gihe baba batabanje gutegurwa.
Avuga ko bashobora guhura n’imbogamizi z’ubukene buterwa n’uko batagishoboye kugira icyo bakora, bivuye ku mibereho mibi bamwe bagiriye mu magororero, ndetse n’izabukuru kuko umuntu muto cyane ubarimo ageze nibura ku myaka 50 y’amavuko.
Bazasanga kandi hanze harabaye impinduka zikomeye mu miryango yabo, ku mitungo basize, mu baturanyi ndetse no mu mikorere n’imibereho y’abantu muri rusange.
Dukuzumuremyi agira ati “Niba umuntu atashye agasanga isambu ye umuturanyi we yarayiyanditseho cyangwa se agasanga ababyeyi be barapfuye hanyuma bakuru be imitungo yose bakayigabanya we bakamureka, niba adafashijwe gukemura ikibazo cy’ayo makimbirane mashya avutse, ashobora kwisanga yakoze icyaha.”
Dukuzumuremyi avuga ko benshi bashobora kuzagaragaza agahinda gakabije batewe n’uko bazaba batakiriwe neza n’abo basanze, bikaba byabateza kwihemukira cyangwa guhemukira abandi, ari ho ahera asaba inzego zose n’abantu ku giti cyabo kugaragaza uruhare mu gukurikirana abo bantu barimo gufungurwa.
Uyu mukozi wa Interpeace ku rwego mpuzamahanga avuga ko ku bufatanye na MINUBUMWE, barimo gushakira mu Itorero ry’Igihugu abazafasha aba bantu barangije ibihano kwisanga mu buzima busanzwe bwo hanze y’igororero.
Dukuzumuremyi akomeza agira ati “Tekereza ku warokotse wabonaga muri Jenoside umuntu arimo kumwirukankana n’umuhoro, akica abantu areba, akaba azi ko uwo muntu afunzwe, ariko igitondo kimwe yigiriye ku isoko cyangwa kuvoma, agahura na we mu nzira, mugakubitana utari uzi ko yatashye, bombi barikanga, yaba uwakorewe icyaha n’uwagikoze, hahita havuka ikibazo gikomeye.”
Avuga ko ari yo mpamvu abarangije ibihano bazabanza gutegurwa, bakanyuzamo bakajya guhura n’abandi hanze y’igororero, haba mu muganda rusange, mu nama z’abaturage, mu miryango yabo ndetse n’aho bakoreye ibyaha.
Bamwe bazabanza kwigishwa imyuga muri ‘Halfway Home’ kugira ngo batahe bafite ubumenyi bwabahesha kwiteza imbere, ariko hakaba n’abagomba guhabwa ubufasha bw’abatishoboye, bitewe n’uko bageze mu zabukuru cyangwa bafite ubumuga.
Interpeace n’inzego z’ibanze basanzwe barashyizeho amatsinda yiswe ‘Mvura Nkuvure’ ahuriza hamwe abaturage bafite amateka atandukanye, mu rwego rwo kubafasha kudaheranwa n’amateka mabi, aho uwakoze ibyaha bya Jenoside wihannye akabisabira imbabazi, ahuzwa n’uwo yahemukiye akamubwiza ukuri kw’ibyo yakoze, undi na we akamuha imbabazi, bagatangira gufatanya urugendo rw’iterambere.
Ubu buryo ngo buzakomeza gushyigikirwa nk’uko Dukuzumuremyi yakomeje abisobanura, ko mu myaka ibiri iri imbere inzego zifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) zizaba zimaze kubona umusaruro.
Ubushakashatsi Interpeace yakoze ku Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugaragaza ko abagera kuri 12% bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko 5% akaba ari bo bajya kwa muganga kwivuza. Ibi bituma inzego zitandukanye zirimo n’uyu muryango zigomba gukomeza gahunda yo kubaka ubudaheranwa.





