
Frank Gashumba ubyara Sheilah Gashumba yavuze ko umukobwa we ashobora kwinjira miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ku isaha (ashobora kugera kuri miliyoni 2 Frw).
Uyu mugabo avuga umukobwa we yibutse mu buryo bw’ubukungu ngo ku buryo yigeze no kugira ikibazo cy’amafaranga menshi akayamuguriza. Gashumba kandi uvuga ko umukobwa we ari we winjiza amafaranga menshi mu bakora mu myidagaduro ya Uganda.
Aganira na Sanyuka TV Frank yaragize ati “Sheilah Gashumba aratunze cyane kandi ari mu bantu bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu itangazamakuru.”
SOMA:Sheilah Gashumba yiyemeje kwishyurira amashuri umwana wagaragaye anyonga igare mu mvura
Uyu mugabo akomeza anavuga ko binyuze mu bikorwa Sheilah akora nko gucuranga mu tubari dukomeye, izina ricuruza, gukorana n’ibigo yamamaza n’ibindi, butuma atagomba gukora cyane kuko mu isaha ashobora kwinjiza miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda.
Yongeraho kandi ati “Nakicara gatuza kandi mfite icyizere ko n’iyo ntaba nkiriho, we atazigera agira ibibazo by’amafaranga.”
Frank Gashumba ni kenshi akunda kumvikana ashyigikiye cyane umukobwa we kandi akamwerekana nk’umukobwa udasanzwe.





