
Nyuma yo gushyira hanze “Ayayaah” Element kuri ubu ari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bumvwa cyane kuri Spotify mu Rwanda.
Ku mwanya wa mbere nk’ibisanzwe hari Bruce Melodie wumvwa n’ibihumbi 225.3 mu kwezi, Element n’iibihumbi 203.3, Meddy we akumvwa n’ibihumbi 187.9, Israel Mbonyi ku mwanya wa kane yumvwa n’ibihumbi 168.9 mu gihe The Ben ku mwanya wa gatanu afite ibihumbi 109.8.
SOMA:Indirimbo eshanu Element yubaha mu zo yakoze
Mbere y’uko Element ashyira hanze iyi ndirimbo yakoranye na Bien na Joshua Baraka, yabarirwaga mu bihumbi 110.
Mu minsi micye iyi ndirimbo imaze igiye hanze ikomeje kwagura izina rya Element mu Rwanda ndetse no mu Karere.





