
Fally Ipupa yatunguye abafana be mu Bufaransa ubwo yazanaga Diamond Platnumz ku rubyiniro, aho baririmbanye indirimbo yabo “Inama” ku nshuro ya mbere bayiririmbanye mu buryo bwa ‘Live’.
Diamond abaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba uririmbiye imbere y’abafana barenga ibihumbi 80,000 mu Bufaransa.
Uyu wari umunsi wa kabiri wikurikiranya Fally Ipupa akorera igitaramo cye muri Stade de France, cyitabiriwe n’abafana barenga 80,000.
Fally Ipupa yakoze amateka yo kugurisha amatike yose (sold-out) mu minsi ibiri ikurikirana, aho itike ya make yaguraga ibihumbi 95 Rwf.
Iki gitaramo cyihariye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 Fally Ipupa amaze mu muziki.




