
Abantu benshi bavuga ko ‘wired earphones’ cyangwa se ekuteri z’imigozi zongeye gukundwa kubera ko zitanga amajwi meza ugereranyije n’izindi zo mu bwoko bw’inziramugozi.
Ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu bucuruzi ndetse n’ibikora ibikoresho byumvirwaho imiziki, bikomeje kugaragaza ko abagura ekuteri z’imigozi biyongereye cyane kuruta ikindi gihe mu myaka irindwi ishize.
Abiganjemo urubyiruko rubarizwa mu kiragano cya Gen-Z, nibo bari kuzikoresha cyane ngo bakavuga ko izikoresha uburyo bw’inziramugozi (wireless) zigora mu guhora zikenera gushyirwa ku muriro n’ibindi cyangwa ngo ugushirane uri hagati mu kazi cyangwa mu rugendo.
SOMA:Ubu ushobora kureba ‘videos’ kuri YouTube wikorera n’ibindi kuri telefoni yawe
Mu rubyiruko rwo muri iyi minsi kandi, ibintu bya kera bigenda biba imideri mishya ikunzwe maze bikanatizwa umurindi n’uko bamwe babona ibyamamare nk’abakinnyi ba ruhago bakomeye arizo bakoresha.
Nyuma y’imyaka itanu ikurikirana yo kugabanuka kw’igurishwa, ry’izi ekuteri z’imigozi, kuva mu gice cya kabiri cya 2025, zongeye kwigarurira isoko ndetse mu byumweru bitandatu bya mbere bya 2026, biratumbagira ku kigero cya 20%.








