
Bagenzi Bernard wamenyekanye cyane mu gufasha abahanzi batandukanye yatangaje ko nyuma yaho yari yabanje kwitonda mu gushaka umuhanzi yafasha hari byinshi byamukuruye k’umuhanzikazi Kenysha Shin bigatuma afata umwanzuro wo kumufasha ari nayo mpamvu yashyize hanze indirimbo nshya ” Bestie ” .
Hari hashize igihe hatumvikana umuhanzi mushya ufashwa na Bagenzi Bernard aho yari asigaranye Davis D akaba yatangaje ko impamvu yabiteye bitewe n’uburambe afite mubyo gufasha abahanzi yifuzaga umuhanzi bazahuza Kandi wujuje ibyo yifuza k’umuhanzi ari nabyo byamukuruye ku muhanzikazi Kenysha Shin afata umwanzuro wo kumufasha.
Nkuko Bagenzi Bernard yabitangarije 3dtvrwanda.com akaba yadutangarije ko Kenysha Shin ari umuhanzi wujuje byose bisabwa umuhanzi ufite icyerekezo cyo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga ndetse ahamya adashidikanya ko abanyarwanda bazishimira impano idasanzwe y’uyu muhanzikazi ndetse kuri ubu uyu muhanzikazi na Davis D aribo ari gufasha gusa vuba yifuza kongeramo n’abandi bahanzi.
Kenysha Shin indirimbo “Bestie ” yashyize hanze akaba ari indirimbo ye ya mbere gusa akaba ari indirimbo ikomeje kwishimirwa n’abantu batandukanye bitewe n’uburyohe bwayo ndetse n’ubuhanga bw’uyu muhanzikazi.





