Imibare y'abitaba Imana mu Rwanda
Ikigo cy’Ibarurishamibare NISR, kivuga ko mu mwaka ushize wa 2025, abapfuye mu Rwanda bageraga hafi ku bihumbi 80, ariko mu irangamimerere hakaba haranditswemo kimwe cya kabiri cyabo, bahwanye n’ibihumbi hafi 40.
NISR ivuga ko u Rwanda rukiri kure y’intego z’iterambere rirambye zitwa SDGs, ziteganya ko mu mwaka wa 2030 buri gihugu ku isi kizaba cyandika nibura 80% by’abaturage bacyo bitabye Imana.
Abaturage b’u Rwanda bangana na 39,355 ni bo bandukuwe mu bitabo by’irangamimerere mu mwaka ushize wa 2025, nyuma y’uko imiryango yabo igaragaje ko batakiriho.
Aba bakaba bahwanye na kimwe cya kabiri cy’abitabye Imana muri uwo mwaka barengaga ibihumbi 77,930 (ni hafi ibihumbi 80).
Intego z’iterambere rirambye(SDGs) zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2015, zikaba zizarangirana n’umwaka wa 2030, ziteganya ko imibare y’abitabye Imana muri buri gihugu yandikwa mu bitabo by’irangamimerere igomba kugera nibura kuri 80% by’abitabye Imana bose mu mwaka.
NISR ikavuga ko imibare y’abitabye Imana mu Rwanda banditswe mu bitabo by’irangamimerere yiyongereyeho 4.4% igera kuri 50.5% muri 2025, ivuye kuri 46.1% mu mwaka wabanje wa 2024.
Umukozi w’iki kigo cy’Ibarurishamibare ushinzwe imibare y’irangamimerere, Patrick Nshimiyimana, yasobanuye impamvu umuryango w’umuntu witabye Imana ugomba kwihutira kumwandukuza (cyangwa kwandika ko uwo muntu yitabye Imana)mu bitabo by’irangamimerere ku Murenge.
Nshimiyimana agira ati “Akamaro ko kwandikisha uwapfuye! Buriya uwapfuye agira uburenganzira ahabwa n’amategeko, burimo ubwo kuzungurwa, ibyo yakoreye bigahabwa abasigaye bo mu muryango we, agira uburenganzira bwo guherekezwa neza, uburenganzira bw’abamukomokaho baba bagomba kugumana izina rye n’inkomoko ye, umurage wa nyakwigendera, bakawusigarana.”
Ati “Ibyo rero kugira ngo ubigereho ni uko uba werekana inyandiko y’uko uwo muntu atakiriho yapfuye, ntabwo wajya muri banki ngo ubabwire uti ‘ni jye muzungura wa kanaka, mumpe uburenganzira kuri konti ye’, bakubaza inyandiko igaragaza aho byanditse ko yapfuye.”
Nshimiyimana avuga ko indi nyungu yo kwandikisha umuntu witabye Imana mu bitabo by’irangamimerere ari uko imitungo yari imwanditseho mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta cyangwa izigenga nk’ubutaka, konti muri banki, ibigo by’ubucuruzi n’ibindi, yose iba igomba kwandikwa ku mazina y’undi muntu ukiriko kugira ngo serivisi z’iyo mitungo zikomeze gutangwa.
Kwandikisha uwitabye Imana mu irangamimerere kandi ngo bifasha mu igenamigambi ry’umuryango we cyangwa iry’igihugu muri rusange, kugira ngo ibyo bamugeneraga ntibikomeze kubarwa, ndetse n’inshingano ze zigahabwa abandi.
Ikibazo tugomba kubaza ababishinzwe (bo muri Minisiteri y’Ubutabera) nibaboneka kugira ngo baduhe aya makuru, ni ukumenya niba abantu bose bapfa ntibandikwe, ibyabo bihabwa abakwiye kubihabwa bafitanye isano na bo.
Ikigo NISR kivuga ko mu mpamvu zirimo gutera benshi gupfa muri iyi minsi, iya mbere ari indwara zitandura cyane cyane umutima cyangwa umuvuduko w’amaraso, zihitana abagera kuri 16% by’abitaba Imana bose.
Impamvu ya kabiri y’impfu z’abagera kuri 14% by’abitaba Imana bose, ni indwara n’ibibazo bigaragara mu gihe cyo kubyara kw’ababyeyi cyangwa mu ivuka ry’abana, ndetse no mu gihe abo bana bataruzuza nibura imyaka itanu y’amavuko.





