
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Nina Roz yatangaje ko yakuze akunda cyane idini rya Islam gusa yaje kwanga kurijyamo kubera gutinya imyemerere yaho bagira yo kuba umugabo yashaka umugore urenze umwe kandi atajya yifuza kuba umugore wa kabiri.
Nina Roz yavuze ko ari cyo kintu yagiriye ubwoba bituma agendera kure iri dini, ngo hato atazashakayo umugabo agasanga yari afite abandi bagore.
Mu kiganiro yagiranye na ‘Tawfic Media’, yavuze ko we adashobora kwemera kubana n’abakeba be kuko muri we afite kamere yo kwikunda ku buryo atakwemera gusangira umugabo n’abandi bagore.
Ati “Ntabwo nshaka kuba umugore wa kabiri kuko ngira ishyari cyane. Ndashaka kuba umugore wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu n’uwa kane.”
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko yizeye ko yabona umugabo wemera gushaka umugore umwe, ndetse yizeye ko azamubona bitamusabye kujya muri iryo dini.




