
Olamide Gbenga Adedeji wamenyakanye nka Olamide wo mu gihugu cya Nigeria yamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu mikino ya Basketball Africa League ( BAL ) igomba gutangira kuri uyu wa gatanu aho azaririmba taliki ya 31 Gicurasi 2026 muri BK Arena.
Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba mbere mu muziki wa Nigeria.
Uyu muhanzi akaba yamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu mikino ya Basketball Africa League Aho biteganyijwe ko uyu muhanzi azaririmba ku wa 31 Gicurasi 2026 muri Kigali Arena.
Olamide kandi akaba ariwe washinze inzu ifasha abahanzi ya YBNL Nation. Yafashije kuzamura abahanzi benshi b’ibyamamare barimo Fireboy DML, bikomeza kumushimangira nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria.





