
Perezida wa Ferwafa Fabrice Shema yakiriye amakipe y’abato avuye mu gikombe cy’isi cya “PSG Academy 2026 ” cyabereye I Paris muu Bufaransa abibutsa guhozaho no kugira intego.
Shema Fabrice aganira n’abana bavuye mu gikombe cy’isi cya PSG Academy yabashimiye uburyo bitwaye gusa anaboneraho kubibutsa ko igihugu kibakeneye mu ikipe y’abakuru Kandi kugirango bigerweho bisaba guhozaho.
Nkuko yabitangaje Perezida wa Ferwafa akaba yagize ati ” Ndabashimira ko mwitwaye neza mugatahana imidali n’ibikombe, ndabasaba kongera umurava kuko kugera mu ikipe y’igihugu Amavubi (abagabo n’abagore ) bigomba kuba intego yanyu Kandi biraharanirwa “.
PSG Academy yo mu Rwanda ikaba yaragerageje kwitwara neza mu gikombe cy’isi cy’abato aho yegukanye igikombe n’imidali.





